Mu Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, ukaba n'umunsi SYNTHA Yujuje Imyaka Ibiri ishinzwe, twasinye amasezerano rusange CBAs n'ibigo bibiri aribyo COPED(CBC) na CGS Ltd
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 01 Gicurasi 2026, ubwo twizihizaga umunsi mpuzamahanga w'umurimo; bigahura kandi no kuba SYNTHA (Syndicat National des Travailleurs-euses d'Hygiène et Assainissement) irimo kwizihiza isabukuru y'imyaka ibiri imaze ishinzwe, twasinye amasezerano rusange CBAs n'ibigo bibiri aribyo COPED(CBC) na CGS Ltd
Aya akaba ariyo masezerano akozwe bwa mbere mu gisate cy'isuku n'Isukura (Hygiene and Sanitation Sector) mu Rwanda.Ibi bikaba bishimangira urwego SYNTHA imaze kugeraho mu gisate ibarizwamo.
Nyagasani girira amasengesho ya Mutagatifu Yozefu umurinzi n'urugero rw'abakozi ukomeze intambwe zacu muri uru rugendo 🙏🏿